Umuhanzikazi Knowless yongeye gukora Impanuka
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless amaze gukora impanuka, ikaba ibereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali aho abantu bakunzwe kwita ku mazi.
Anitha Pendo ubusanzwe ubana na Knowless abidutangarije kuri telephone ye igendanwa , nuko Knowless akoze impanuka aho yari atwaye imodoka akagonga ipoto . Anitha ati: “Knowless amaze gukora impanuka, yari atwaye imodoka aragonga
iyi mpanuka knowless ayikoze nyuma y’iminsi itari mike arokotse indi mpanuka yabereye mu karere ka nyagatare ubwo abahanzi bari muri PGGSS 2 bavaga I ngoma .
ubu tubamenyesha iyi nkuru knowless ari kwa muganga mu bitaro byitiriwe umwami Faycal nkuko anitha na Producer Clement bari kuri Knowless aho arwariye babidutangarije bakaba bategereje igisubizo cya muganga kandi atubwiye ko nta kindi kibazo gihambaye yagize usibye imodoka yangiritse kandi bakaba bizeye ko abaganga nibabemerera ari butahe akajya mu rugo kuruhuka , abakunzi be ntibahangayike.
Knowless tumwifurije gukomeza kwihangana no kurwara ubukira
Nsanzabera Jean Paul



kigali
yo uwo mwana w’umukobwa nahaguruke yongere yiyegereze iamna kuko birakomeye kandi amneye ko afite abanzi benshi gusa akomeze yihangane
yvo
Mana fasha kabebe wacu turamukund akandi ibi byose niri kuba n’impanuka naho abakomeje kuvuga ngo n’ibyaha akora birabera kabebe ihangane turagusengera kandi urakira
aline
kabebe imana iguhe umugisha kandi urakira
agasaro sifa
nasubire muri auto ecole bana!! ndabizi ntazi gutwara!!!